Ibiganiro bigarura I’byiringiro Rwanda
‘Stories of Hope’ [Ibiganiro bigarura I’byiringiro Rwanda] n’umushinga ugamije kugabanya ingenga bitekerezo mbi no guteza imbere imuco mu rubyiruko rwarokotse jenoside n’intabara.
Uru rubyiruko rufite i’byiringiro byinshi ariko runafite akababaro gaturuka ku ngaruka za Jenoside. Kubera iyo mpanvu rero rukeneye kumva no kumenya aho rukomoka kugirango ruzateze i’mbere amahoro n’ubumwe mugihe kyejo hazaza.
Nkuko bivugwa n’umwe mu bana b’impfubyi ufite imyaka 18, ‘Kumva ibyo Papa yakoraga no kumenya imigambi n’intego yarafite byanteye urukondo, bimpa amahoro, bitoma ngarara umurava mukazi - kugira ngo nangye nzagere ku migambi yanjye.’
Mu gufasha no gufata ibiganiro hagati by’urubyiruko na bakuru babo bihitiyemo, dushimangira umugani w’ikinyarwanda ugira uti : ‘Utaraganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze’
Uyu mushinga watangiye mu mwaka w’I 2008 , kugeza kuri ubu ibiganiro 60 bimaze gufatwa mujyi wa Kigali, Byumba na Nyamata.
Urubyiruko ruhitamo mu barezi, ababyeyi, abaterankunga, ba nyirasenge cyangwa ba se wabo, abakuru b’imiryango, abavugabutumwa, cyangwa ba nyirakuru na sekuru; kugira ngo babaganirire ku mateka n’imigani.
Uyu mushinga utewe inkunga na Ministeer y'Urubyiruko, Siporo n'Umuco na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside: Ukaba ufite ubufatanye fatanyije na Never Again Rwanda, ukuriwe na Patricia Pasick, Ph.D., umuhanga wihariye mukuvura indwara z'umutwe (psychology) uturuka Ann Arbor, Michigan afishijwe n’abashakashatsi bo muri University of Michigan na Eastern Michigan University.

Recent Comments
1 year 46 weeks ago
2 years 11 weeks ago